BBC navigation

Ubuhinde: bishwe kubera gukoza isoni umuryango

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cumi, 2012 - 14:36 GMT
Ikarita y'Ubuhinde

Ikarita y'Ubuhinde

Urukiko rwo mu Buhindi rwakatiye igihano cyo gupfa abantu batanu bo mu muryango umwe kubera gushyira ku ngoyi no kwica umusore n'umukobwa bakundanaga hashize imyaka ibiri.

Umuryango w'uwo mukobwa niwo wabishe kuko utashakaga ko akundana n'uwo muhungu wakomokaga mu muryango mu Buhinde banena.

Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ivuga ko buri mwaka muri icyo gihugu abantu babarirwa mu magana bicwa kubera gukundana cyangwa se gushyingiranwa n'abo imiryango yabo idashaka.

Uwo musore witwaga Yogesh yatwaraga itagisi. Yakundanye n'umukobwa w'umuntu ukora ubucuruzi bw'imboga maze bigera igihe bashaka kurushinga.

Umuryango w'umukobwa warabyanze kubera ko uwo muhungu yakomokaga mu muryango mu Buhinde banena.

Nyuma rero uwo musore n'inkumi barakubiswe, bashyirwa ku ngoyi nyuma bicwa nabi cyane.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.