BBC navigation

Valerie Amos yasuye impunzi z'abanyekongo

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa munani, 2012 - 19:03 GMT
Valerie Amos

Valerie Amos

Umunyamabanga wungirije mu muryango w'abibumbye ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi , Valerie Amos, yasuye impunzi z'abanyekongo zahungiye mu Rwanda ziba mu nkambi ya Kigeme mu majyepfo y'Urwanda.

Intambara ibera mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hagati y'ingabo za leta n'umutwe wa M23 yatumye abantu babarirwa mu bihumbi.

Mu barenga ibihumbi 10 bahungiye mu Rwanda, biganjemo abana n'abagore.


Imwe mu ntego z'urugendo rwa Valerine Amos mu nkambi kwari ukubonana n'impunzi no kumva ibizihangayikishije.

Yamaze muri iyi nkambi igihe kitagera ku isaha. Ariko yahaye impunzi ikizere ko bimwe mu bibazo byazo bikwiye kwitabwaho; ku ikubitiro, umuti w'ibibazo bya politike muri Rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo byabateye ubuhunzi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.