bbc.co.uk navigation

Sergey Lavrov yageze muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 7 ukwa kabiri, 2012 - 12:51 GMT
Abantu bari baje kwakira Sergey Lavrov i Damas

Abantu bari baje kwakira Sergey Lavrov i Damas

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya, Sergey Lavrov, yageze i Damas muri Syria aho televiziyo ya leta yerekanye abaturage benshi bari baje kumwakira.

Abo bantu bazamuraga amabendera y'Uburusiya n'aya Syria bari bitwaje igihe imodoka zari ziherekeje bwana Lavrov zanyuraga muri uwo mujyi.

Sergey Lavrov ari muri Syria aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida w'icyo gihugu Bashar Al-Assad.

Uruzinduko rwe rubaye mu gihe Ubufaransa n'Ubwongereza byahamagaje abibihagarariye muri Syria naho leta zunze ubumwe z'amerika zifunga ambasade yayo mu murwa mukuru wa Syria.

Ibihugu by'Uburayi n'Amerika bikomeje kwerekana uburakari bwinshi nyuma yaho ku wa gatandatu ushize Uburusiya n'Ubushinwa byanze kushyigikira imyanzuro y'akanama k'umutekano ka ONU isaba leta ya Syria guhagarika kwica abaturage bayo.

BBC © 2012 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.