Malawi: ikibazo cy'abagore bambara amapantalo

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa mbere, 2012 - 13:10 GMT
Imyigaragambyo y'abagore muri Malawi

Imyigaragambyo y'abagore muri Malawi

Abagore bagera ku bihumbi bitatu bigaragambije mu mujyi wa Blantyre muri Malawi kugira ngo barengere uburenganzira bwabo bwo kwambara amapantalo.

Mu minsi ishize abantu bacururiza ku mihanda umugore wese babonaga yambaye ipantalo cyangwa se ingutiya ngufi cyane bayimuvanishagamo ku ngufu.

Mu ijambo ejo Perezida Bingu wa Mutharika yagejeje ku baturage kuri televiziyo y'igihugu yavuze ko abagore bafite uburenganzira bwo kwambara imyenda bashatse kandi ko umuntu wese uzabahohotera azatabwa muri yombi.

Ku butegetsi bwa Hastings Banda nta mugore wari wemerewe kwambara ipantalo muri Malawi ariko iryo tegeko ryavanyweho muri 1994.

bbc.co.uk navigation

BBC © 2012 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.