BBC navigation

Rwanda: Abasirikare 4 bakuru barafunze

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa mbere, 2012 - 17:47 GMT
Amapingu

Abasirikare bane bakuru b'u Rwanda bafungishijwe ishisho

Abasirikare 4 bakuru bo mu ngabo z’u Rwanda baraye bahawe amabwiriza yo kutava mu ngo zabo aho bafungishijwe ijisho.

Nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Koloneri Joseph Nzabamwita yabibwiye BBC, aba basirikare ni: Jenerali de Burigade Fred Ibingira wari umukuru w’inkeragutabara mu cyongereza zizwi ku izina rya Reserve force , Jenerali de Burigade Richard Rutatina wari ushinzwe iprererereza rya gisirikare, Jeneral de Brigade Wilson Gumisiriza wari ukuriye umutwe w’ingabo zibarizwa mu burengerazuba bw’igihugu na Koloneri Dan Munyuza wari ushinzwe iperereza ryo hanze y'igihugu.

"Bazize imyitwarire mibi"

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda avuga ko aba bayobozi b’ingabo bazize imyitwarire mibi irimo gukorana ubucuruzi butemewe n’abasivili mu gihugu cya Congo.

Iperereza rya gisirikare ngo rirakomeje kugira ngo hamenyekane niba hari ibimenyetso bihagije byatuma aba basirikare bashyikirizwa urukiko.

Koloneri Nzabamwita yatubwiye ko aba basirikare batabujijwe gukora ubucuruzi ariko ngo ntibagomba kububangikanya n’inshingano za gisirikare.

Yabwiye kandi BBC ko iperereza ricukumbuye rikomeje kugira ngo hamenyekane neza ibyaha byose byakozwe n’aba basirikare ndetse rigaragaze niba nta n’abandi baba barafatanije nabo.

Ku gihe baba bazashyikirizwa urukiko, Koloneri Nzabamwita avuga ko iri perereza ari ryo rizerekana niba ibyaha bakoze ari ibyo mu rwego rw’imyitwarire cyangwa se niba ari ibihanwa n’amategeko y’u Rwanda byatuma bashyikirizwa inkiko.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.