Agnes Nkusi yakatiwe imyaka 17

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kabiri, 2011 - 16:48 GMT
Uwimana Nkusi Agnes yakatiwe

Uwimana Nkusi Agnes yakatiwe

Urukiko rukuru rwa Republika mu Rwanda rumaze gukatira ibihano by’igifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 17 umuyobozi n’umwanditsi b’ikinyamakuru Umurabyo baregwa ibyaha birimo icyo kuvutsa igihugu umudendezo no gusebya umukuru w’igihugu .

Abanyamakuru bombi bavuga ko ibyo baregwa nk’icyaha ari inyandiko basohoye bisunze ubwisanzure bw’itangazamakuru buteganywa n’amategeko y’U Rwanda ariko urukiko rwo rugashimangira ko umunyamakuru agomba gukurikiranwa ku bya yakoze iyo bigize icyaha giteganywa n’amategeko.

Madame Uwimana Nkusi Agnes ntiyagaragaye imbere y’urukiko mu isoma ry’urubanza rwe cyakora nta mpamvu yagaragajwe yo kutaza kwe . .

Ni we wahanishijwe igifungo kirekire kingana n’imyaka 17 ahamijwe ibyaha 4 nk’uko yari yabirezwe n’ubushinjacyaha .

Ku isonga hari icyo kuvutsa igihugu umudendezo,gupfobya genocide.gusebanya no kubiba amacakubiri .

Inomero ya 15 y’ikinyamakuru Umurabyo ni imwe mu zo ubushinjacyaha bwahereyeho burega abanyamakuru bombi.

Imwe mu nyandiko igira iti Abanyarwanda bamaze imyaka 15 muri Koma .

Umunyamakuru ngo yemeje muri iyi nyandiko ko Leta ya Kagame yicisha abaturage inzara ibahatira guhinga ibyo badashaka ,ibi ngo bikba bishobora kuzatuma bayigomekaho ubwo bazaba bamaze kuyihaga .

Umushinjacyaha asanga iyi mvugo igamije gushishikariza abaturage kwanga ubutegetsi bityo bikba byakurura imvururu zavutsa U Rwanda umudendezo.

Indi nyandiko ivuga ko umukuru w’igihugu akingira ikibaba bamwe mu basirikare kubera inyungu basangira bakura mu byo bambuye rubanda.

Aha umucamanza avuga ko ibi ari ugusebanya kuko umunyamakuru atagaragaza aho ashingira ibiri muri iyi nyandiko .

Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo yahamijwe ibyaha bine cyakora urukiko rukaba rusa n’urwagabanije ibihano ugereranije imyaka 33 yari yasabwe n’ubushinjacyaha .

Madame Saidath Mukakibibi wujuje imyaka 51 we yahamijwe icyaha kimwe kuri 2 yari yarezwe n’ubushinjacyaha .

Umucamanza yamuhamije icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo .

Mu nyandiko ze ngo yemeje ko kuva ubutegetsi bwa FPR bwabaho mu myaka 16 ishize ,umutekano warushijeho kuba mubi cyane ,ibikorwa by’urugomo birenga imipaka y’U Rwanda kandi bikozwe n’ingabo zarwo ndetse ngo ubu butegetsi bukaba bwarishe abantu bukabyitirira abandi .

Yahaishijwe gufungwa imyaka 7 ku cyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo cyakora ahanagurwaho icy’amacakubiri yari yarezwe bityo arokoka indi myaka 5 dore ko ubushinjacyaha bwo bwari bwamusabiye imyaka 12 y’igifungo.

Bubaye ubwa kabiri Madame Uwimana Nkusi Agnes akatirwa n’urukiko ashinjwa ibyaha nk’’ibi cyakora kuri Mukakibibi ho ngo ni ubwa mbere akatirwa igifungo n’urukiko.

Umuyobozi w’’ikinyamakuru Umurabyo ni we munyamakuru wa mbere uhawe igihano kigera ku myaka 17 agikatiwe n’inkiko zo mu Rwanda ku byaha bitari ibya genocide .

Uretse uyu hari n’anbadni banyamakuru barezwe ibyaha mu nkiko cyakora bagafata inzira y’ubuhungiro batarakatirwa n’urukiko n go bafungwe

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.